Politiki

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé wa Côte d’Ivoire bagirana ibiganiro ku bufatanye mu nzego zinyuranye.
Perezida wa Tanzania Dr. Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda aho azitabira Inama Nyafurika yiga ku gukoresha ikoranabuhanga rya nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) NEISA 2026, izabera i Kigali.
Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe cyigeze ngo Afurika ikanguke ihangane n’igitutu ishyirwaho n’ibihugu bikomeye ku Isi kuko ntayandi mahitamo uyu mugabane ufite uretse kubaka ubukungu bwawo bwite ndetse avuga ko ubwo bushobozi buhari.
Ubuyobozi bw'ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda bwakiriye intumwa z'umuryango FPR Inkotanyi aho bashimye imikorere na Politiki y'u Rwanda ngo kuko ari igihugu kizi amateka yacyo n'icyerekezo.
Perezida Daniel Francesco Chapo wa Mozambique na Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtania bageze mu Rwanda, aho bateganya kwitabira inama ‘African CEO Forum’ ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n’abandi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mugabane.
Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu wageze i Kigali, aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum, itaganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali
Perezida w'igihugu cy'ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko afite impungenge ku kamaro k’ibihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda ,ibihano byashyizweho na Amerika ,aho asanga bidakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo.
Mu gihe habura amasaha macye ngo u Rwanda rwakire inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’ abayobozi bazitabira iyi nama batangiye kugera mu rw'imisozi 1000
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze ikoreshwa nabi ry'uburenganzira bwa VETO bufitwe n'ibihugu bitanu bikomeye ku Isi, kuko bibwitwaza mu gushyira igitutu ku bihugu bigize akanama k'umutekano ka Loni, bigakoma mu nkokora ibiganiro by'umutekano