Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé wa Côte d’Ivoire bagirana ibiganiro ku bufatanye mu nzego zinyuranye.
Perezida wa Tanzania Dr. Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda aho azitabira Inama Nyafurika yiga ku gukoresha ikoranabuhanga rya nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) NEISA 2026, izabera i Kigali.
Perezida Daniel Francesco Chapo wa Mozambique na Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtania bageze mu Rwanda, aho bateganya kwitabira inama ‘African CEO Forum’ ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n’abandi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mugabane.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu wageze i Kigali, aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum, itaganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali
Mu gihe habura amasaha macye ngo u Rwanda rwakire inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’ abayobozi bazitabira iyi nama batangiye kugera mu rw'imisozi 1000