Ubuhinzi

U Rwanda rwinjije miliyari 15,45 Frw mu munsi itanu, avuye muri toni 8.527 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  rwoherejwe hanze.
Umushinga wa Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no gufasha abahinzi n’aborozi kugabanya ibyago mu bikorwa byabo, CDAT, wongerewe igihe ukazarangira muri Gashyantare 2029.
Nyuma y’uko inguzanyo nshya Ibigo by’imari byahaye ahahinzi mu gihembwe cya mbere cya 2026 ziyongereye ku gipimo cya 177%, abasesenguzi mu bukungu bavuga ko ari intambwe nziza yaganisha ku kongerera umusaruro igihugu, hongewemo imbaraga n’imikoranire hagati ya Leta, Ibigo n’abikorera.
Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu minsi itanu u Rwanda rwohereje ku masoko mpuzamahanga toni 8.391 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byarwinjirije miliyoni 11,8$, angana na miliyari 17,4 Frw.
Umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’umuceri wariyongereye mu Rwanda mu gihembwe cy’ihinga B cya 2026, ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2025.
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bafite ubutaka batabasha guhinga bwose kubera ikibazo cy’amazi, biteze ko urugomero rwa Giseke ruzabafasha kongera ubuso bahinga n’umusaruro, aho umwe muri bo ateganya kujya akura toni 7 kuri hegitari.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangije ku mugaragaro Umushinga wo Kuhira wa miliyoni 47$ (asanga miliyari 69 Frw) uzifashishwa mu kuhira hegitari zirenga 2.600.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, Ishuri Rikuru ryigisha ubuhinzi n'ubworozi bubungabunga ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture - RICA), ryashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 82 basoje amasomo yabo mu gihe cy’imyaka itatu.
U Rwanda rwinjije miliyoni 10,65$ avuye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi  byoherejwe mu mahanga mu cyumweru cyo kuva ku wa 7 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026, aho rwohereje hanze toni 8.482 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gukorana n’inzego zibishinzwe mu gukurikirana abacuruzi b’amata, nyuma y’uko bamwe bazamuye ibiciro bavuga ko babitewe n’igabanuka ry’umukamo ryatewe n’impeshyi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka