Ubukungu

Urwego rw’Igihugu rw’iterambere,RDB, rwatangaje ko iki cyumweru, Umuyobozi wayo,Africa Jean Guy, yaganiriye n’ Umuyobozi Mukuru wa Groupe Duval, Eric Duval hamwe n’itsinda rye, baganira ku mishinga yo kubaka inzu y’Ubucuruzi ya ‘Inzovu Mall’.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko guverinoma igiye gushora miliyari y’Amadolari mu rwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Umuhanzi w'Umunya-Nigeria akaba n'umushoramari n'Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi, yatangaje ko ishoramari akora mu Rwanda ryinjirije Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, arenga miliyari 17 Frw
Abacukura amabuye y'agaciro ya Tungsten mu Rwanda bishimiye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kuvanaho imisoro mpuzamahanga ku mabuye y’agaciro arimo Zahabu, Tungsten, Graphite na Uranium
Abadepite batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo ya miliyoni 173.840.000 z'amayero hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, azifashishwa mu guteza imbere ingufu.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko umutungo warwo ugeze kuri  Tiriyari eshatu na Miliyari 1 (T3.1)
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro u Rwanda, haba mu Mujyi no mu cyaro, byiyongereyeho 6,4% ugereranyije na Kanama 2024.
Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori byazamutseho 5.5%, mu gihe cy'amezi abiri ari imbere
Guverinoma y’u Rwanda yateguye ko izashora miliyari 70 Frw muri gahunda yo kwimura abaturage ahazaba hagiye kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II