Ubuzima

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyaburiye abantu bakomeza kwirengagiza nkana ingaruka zo kunywa inzoga z’inkorano, kibibutsa ko kuzinywa ntaho bitaniye no kunywa uburozi bushobora gutera urupfu
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu 2025, abantu 3,227 barumwe n’imbwa hirya no hino mu gihugu. Ni mu gihe bane bishwe n'ibisazi by'imbwa .
Minisitiri w’Intebe yibukije abashoje amasomo mu ishami ry'ubuvuzi muri UGHE ko atari iherezo ry’urugendo, ahubwo ari intambwe ikomeye bateye bava mu kwitegura berekeza mu gukora inshingano
Inkuru y'urukundo ya Igabe Janvier na Tuyishimire Josiane, itangira mu 2020, ubwo uyu musore yajyaga muri imwe mu nzu itunganya imisatsi mu mujyi wa Kigali, maze akahabona umukobwa w'ubwiza butangaje
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Ikigo Nyafurika gikora ibijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa (ACES Cooling Solutions), byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umutekano w’inkingo n’uburyo burambye bwo kubungabunga imiti n’ibiribwa mu Rwanda
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima,RBC, ku wa 2 Mutarama 2025, cyatangaje ko u Rwanda rwatangije urukingo rw'indwara y'umwijima rwo mu bwoko bwa B, izwi nka Hépatite B, ku bana bakivuka
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho n’Ubuzima (Rwanda Demographic and Health Survey – DHS 2025) bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwerekanye ko abagore, by’umwihariko abakiri bato, bafite ubumenyi ku kwirinda ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, VIH ugereranyije n’abagabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyafurika Kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA (African Medicines Agency), Dr. Delese Mimi Darko, uri mu Rwanda aho yiteguye gutangira ku mugaragaro inshingano ze zo kuyobora iki kigo gifite icyicaro gikuru i Kigali.
URwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ , akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu.