Ibyihariye

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR cyatangaje ko mu gihembwe cy’Ihinga cya 2026 A umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi n’ibijumba wiyongeye ugereranyije n’uko wari uhagaze mu gihembwe cya mbere cya 2025
Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville, aho azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Kongo
Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari muri Cameroun aho yagiye kwifatanya na Kiliziya yo muri iki gihugu mu kwakira Papa Leo XIV
Mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Cairo mu Misiri, minisitiri w’uburezi, Dr. Joseph Nsengimana yakiriwe na minisitiri w’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi, Dr. Abdelaziz Konsowa.
Tariki nk’iyi ku wa 15 Mata ku musozi wa Ruhanga mu 1994 hari hatuye Abatutsi benshi ndetse no ku yindi misozi yahanaga imbibi naho yo mu cyahoze ari Komine Gikoro. Jenoside itangiye bamwe mu Batutsi baho bafashe imiheto n’amacumu byabo bahungira ku musozi wa Ruhanga. 
Muri iyi nkuru, urasobanukirwa byinshi byihariye ku buzima bwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, intiti mu mateka yanaminuje mu by’amategeko Mpuzamahanga, agakora imirimo itandukanye mu Rwanda irimo kuba Senateri, n’ibindi mbere yo kugirwa Minisitiri.
Tariki 14 Mata 1994, kuri kiriziya ya Kibeho, Interahamwe zifatanyije n’abategetsi zarimbuye Abatutsi barenga 25.000 bari bahungiye ku Kiliziya no mu mazu ya Paruwasi gaturika ya Kibeho. Abatutsi babanje kwirwanaho bifashishije ibikoresho bari bafite. Abatutsi bashoboye guhangana n’igitero cyo ku wa 12 Mata 1994 barakinesha.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje uburyo hari abanyapolitiki banze politiki ya Habyarimana Juvenal wahoze ari perezida w’u Rwanda y’irondabwoko bagahitamo kumusezera bakamubwirako u Rwanda rutazigera ruyoborwa n’ubutegetsi bw’injumbure.
Kuri uyu wa Mbere mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara, abaturage abayobozi n’imiryango y’abarokotse bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,aho by’umwihariko  kuri iyi taliki hibukwa abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Cyamwakizi .