Ibyihariye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean Pierre Lacroix, bagiranye ibiganiro byibanze ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika
Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust, cyashimiwe uruhare cyagize mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi mu gihe cy'imyaka 20 kimaze gitangiye gukorera mu Rwanda n'ahandi muri Afurika y'Uburasirazuba
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje hari ikizere ko uko ifaranga ryataga agaciro mu myaka ishize bizaba byaragabanutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko u Rwanda rukoresha impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama , mu karere ka Kirehe,  mu ntambara ya AFC/M23 na leta ya RDCongo.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yatangaje ko  ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yakurikiye umukino wa Basketball wahuje Los Angeles Clippers, isanzwe yamamaza Visit Rwanda, na Dallas Mavericks .
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, Yvonne Makolo, avuga ko urwego rw’ubwikorezi bw’imizigo rwitabwaho cyane kandi rukomeje gutanga umusaruro bishimangirwa n'amasezerano u Rwanda rufitanye n’ibihugu birenga 100 yo gukoresha ikirere cyabyo.
U Rwanda rwifatanyije n'Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, uba buri tariki ya 1 Ukuboza 2025
Sosiyeti ikora ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir yatangiye ingendo zerekeza mu kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, ndetse isubukura ingendo zerekeza mu mujyi wa Mombasa muri Kenya
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira  Demukarasi ya Congo (RDC), hamwe na Perezida Donald Trump bazahurira i Washington tariki ya 4 Ukuboza 2025.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yasangijwe gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yitezweho gufasha abagenzi gukora ingendo mu buryo bwihuse