Ibyihariye

Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru, gutekereza uburyo bashyira mu bwishingizi ibihingwa, birinda ko bajya mu gihombo mu gihe bahuye n’ibiza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze umudepite w’Umubiligi, wanditse ubutumwa busebya u Rwanda ko rutari rukwiye kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasuye umuhanda uri gukinirwamo isiganwa rya Formula 1 , Azerbaijan Grand Prix.
Ibihugu by’u Rwanda na Azerbaijan birateganya kugirana ubufatanye mu bijyanye n’Ubucuruzi bwa Peteroli n’ubw’amabuye y’agaciro.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Baku, mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu
Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (RICA), gufasha igihugu mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi binyuze mu guhinga bigezweho kandi hatangijwe ibidukikije, abasaba kuzanatanga serivisi nziza.
Minisitiri wa Siporo,Nelly Mukazayire yasabye Abanyarwanda kuza ku bwinshi kwakira ibirori by’amateka bya   Shampiyona y’Isi y’Amagare bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali , mu Rwandano muri Afurika muri rusange
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere,RDB, rwasabye abaturiye Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park-NEP, kuyibungabunga, birinda kuyoherezamo imyanda itandukanye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka