Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamenyesheje Abanyarwanda bose baba cyangwa basura iki gihugu ndetse n’abari mu Bwami bwa Bahrain ko nta mpungenge bakwiye guterwa n'intambara iri mu Burasira bwo hagati, ibizeza umuteka n’ubufasha ku babukeneye
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy K. Afrika, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, aho baganiriye ku ngingo zinyuranye zishingiye ku bufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza, yamaganiye kure ibyari byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko yitabiririye inama yamuhuje n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi barimo Thomas Nahimana na Paul Rusesabagina.
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM, yatangaje ko leta yatangiye ibiganiro n'abacuruza bakanatumiza ibikomoka kuri peteroli n'abandi bacuruzi bashobora kugerwaho n'intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.
Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu Nama Isanzwe ya 25, izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 7 Werurwe 2026.
Kuva mu mpera z'icyumweru gishize , ibintu byafashe indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati , kubera intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga