IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru,. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru.Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza ku baturage amakuru abafitiye akamaro.Email: [email protected] Tel: 0785580314

Rayon Sports iri mu bihe biyikomereye, yanganyije na Al Merrikh SC, ibitego bibiri kuri bibiri, ( 2-2) mu mukino w'umunsi wa 15 wa Rwanda Premier league wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Inkuru y'urukundo ya Igabe Janvier na Tuyishimire Josiane, itangira mu 2020, ubwo uyu musore yajyaga muri imwe mu nzu itunganya imisatsi mu mujyi wa Kigali, maze akahabona umukobwa w'ubwiza butangaje
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Shema Arnould uzwi cyane nka DJ Toxxyk afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu muri bine akurikiranyweho
Minisitiri w'ububanyi n'Amhanga w'uburusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kiteguye kuba umuhuza impande zihanganye muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Habumuremyi Jean Baptiste wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, arashakishwa nyuma yo gukubita umugore we witwa Hagenimana Jeannette uri mu kigero cy'imyaka 30, bikamuviramo urupfu, maze agahita atoroka.
Muneza Christophe uzwi mu muziki Nyarwanda ku izina Christopher, yatangaje ko yashenguwe n'urupfu rwa nyina umubyara, umaze imyaka itanu yitabye Imana.
U Rwanda na Maroc bahuriye mu nama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye mu bya Gisirikare, igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Umuyobozi wa Zero Out Of Children, Paulin Ndahayo, yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari ingenzi cyane, ari yo mpamvu bayigiramo uruhare kugira ngo umwana wese yige kuko usanga hari imiryango itabasha kubona umusanzu usabwa ngo iri funguro riboneke, bityo abana bakarushaho kwitabira ishuri nta mpungenge.
Hashize imyaka 10, umushinga wari witezweho kubyazwa umusaruro, ngo bwa mbere mu Rwanda haboneke mazutu ivuye mu bimera (biodiesel) upfuye, ndetse abaturage bari bahawe akazi bamburwa miliyoni zirenga 38 Frw