Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi ba FERWAFA
Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA, itsinzwe n'ikipe ya KJT Queens yo muri Tanzania, ihita itakaza amahirwe yo gukina CAF Women's Champions League
Minisiteri y'Uburezi yasabye abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali ko mu cyumweru bazamara batajya ku ishuri kubera Shampiyona y'Isi y'Amagare, bazakoresha icyo gihe mu kwiga no kumenya byinshi bijyanye n'umukino w'amagare
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique zigize amatsinda ya RWABG VII na RWAMED X yita ku buvuzi, zahaye serivisi z’ubuvuzi abarenga 200 bo mu Bitaro bya Sam-Ouandja ku buntu.
Minisiteri y'Uburezi yashyize ingengo y'imari yasaga miliyari 32 Frw, mu mushinga mugari wo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, bakamenya ururimi rw'Icyongereza
Umuhanzi w'Umunya-Nigeria akaba n'umushoramari n'Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi, yatangaje ko ishoramari akora mu Rwanda ryinjirije Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, arenga miliyari 17 Frw
Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta batumiye abanya-Kigali kuzitabira kwihera ijisho Shampiyona y'Isi y'Amagare ibura iminsi ibarirwa ku kiganza ngo ibere mu Rwanda
Inama y’Abaminisitiri, yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko hari gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi.
Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda nyuma gusuzuma ikibazo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga ku Rwanda, isaba ko ingabire Victoire afungurwa, yanzuye ko leta y’u Rwanda yigenga, ifite ubusugire ,demokarasi  kandi igendera ku mategeko .