Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Urwego rw’umuvunyi rwasabye ibigo bya Leta guhyira imbaraga mu kurwanya ruswa ndetse no gukorera mu mucyo, rubibutsa gusobanukirwa neza ubwoko bwose bwayo mu kwirinda kuyigaragaramo batabizi

Urwego rw’umuvunyi rwasabye inzego za Leta kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe mu bice bitandukanye by’igihugu bidategereje ko umuvunyi mukuru ari we ujya kubikemura

Kuri uyu wa Gatatu inteko rusange y’abadepite yagejejweho raporo ya komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi,ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya banki nkuru y’u Rwanda byo kuva taliki ya mbere Nyakanga 2024 kugeza taliki ya 30 Kamena 2025.
Umuhanzi w'Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Agasaro Tracy yifurije isabukuru nziza y'amavuko umugabo we bakunze kuririmbana Rene Patrick, amushimira ko Imana yamuzanye mu buzima bwe
Tariki ya 6 Gicurasi 1994 uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, yavugiye kuri Radio Rwanda maze ashishikariza interahamwe kongera imbaraga mu kwica Abatutsi.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya UEFA Champions League, isezereye Atlético Madrid yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imisifurire yahagaritse igihe cy’umwaka umwe, Nsengiyumva Jean Paul wari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande ku mukino wahuje Mukura VS&L yatsinzwemo na Rutsiro ibitego 2-1 ku cyuweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, i Huye kuri Stade Kamena.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi , Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda yifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe w’amavuko  , umuhungu we yise 'Yago Life II '
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yavuze ko mu rubyiruko u Rwanda rufite, bibabaje ndetse bihangayikishije kuba hari abadafite inyota yo gushaka imirimo kandi bafite imbaraga zo gukora.