Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ikigo mpuzamahanga Fitch Ratings cyongeye guha u Rwanda amanota ya “B+” ku bushobozi bw’igihugu bwo kwishyura imyenda y’igihe kirekire, kivuga ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kugaragaza ubushobozi bwo gukura no guhangana n’ibibazo bishobora kubwibasira.
Abahinzi n’abohereza mu mahanga umusaruro w’imboga n’imbuto barasabwa gukoresha inyongeramusaruro n’imiti yemewe n’ibihugu bagiye koherezamo, mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wangizwa kubera kutuzuza ibisabwa.
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’ibihugu 199 byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo, mu gihe ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare mu kwinjiriza igihugu agatubutse.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Édouard Bizimana, nyuma y’uko avuze ko umutwe wa FDLR ari “urwitwazo” u Rwanda rukoresha mu gukomeza kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uruganda Inyange Industries rwatangaje ko izamuka ry’ibiciro by’amata yarwo rigaragara muri bamwe mu bacuruzi ntaho rihuriye n’impinduka nshya rwashyize ku giciro cy’ibicuruzwa byarwo.
Urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’indege muri Nigeria, Nigerian Civil Aviation Authority (NCAA), rwaciye Sosiyete ya RwandAir amande ya miliyoni 15 z’Amanaira, nyuma yo kunanirwa gukemura ku gihe cyagenwe ikibazo cy’umugenzi wagaragaje ko imizigo ye yangiritse.
Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko kuva mu 2018 kugera tariki 30 Kanama 2026 mu manza nshinjabyaha zaciwe izatanzwemo ibihano nsimburagifungo (tije) ari izigera ku 4474.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura izagwa mu Rwanda hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Nzeri 2026 iteganyijwe kuba iri ku kigero gisanzwe cyangwa munsi gato y’impuzandengo isanzwe y’iki gihe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yafunguye ku mugaragaro Uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd., rutunganya ibyuma mu buryo bugezweho, rwitezweho kugabanya ingano y’ibyuma u Rwanda rutumiza hanze.
Imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 yazamutseho 5.2%, aho abatsinze bageze kuri 94,33%, ugereranyije na 89,1% bari batsinze mu mwaka wabanje wa 2024/2025.