Amakuru

Umuhanda Kigali-Muhanga wagombaga kwagurwa mu 2023 ukaba waragomgaga kubakwa mu bice bibiri  aho igice cyawo cya mbere byari biteganyijwe ko kizakorwa kikava i Kigali kikagera ku Kamonyi ahitwa Bishenyi, hagakurikiraho ikiva Bishenyi kikagera mu mujyi wa Muhanga.
Iperereza ryakorewe Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki Nyarwanda, ryagargaje ibindi byaha 7 akurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB
Kuri iyi tariki, Abagore n’abana barenga 500 biciwe ku Kigo Nderabuzima cya Mushubi, mu Karere ka Nyamagabe, maze bajugunywa mu cyobo cy’umusarani.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mayor Samuel Dusengiyumva, yahuye n'Umuyobozi w’Umujyi wa Baku muri Azerbaijan, Azizov Eldar Aziz oglu, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’iy'imijyi yombi
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiturire mu Kigo cy'Igihugu cy'Imiturire (RHA), Eng. Emmanuel Ahabwe, yasobanuye uko gutuza abantu mu Mudugudu w’Icyitegererezo bikorwa, ku buryo hari abahabwa aho gutura bakahegukana abandi bagatizwa gusa.
Ba ofisiye bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda n'izindi nzego z’umutekano ndetse n'abakozi baturutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bitabiriye amahugurwa kuri Politiki y'imiyoborere y'ingabo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Mahoro Eric, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano, kubakira ku ihame ry’ubunyarwanda birinda isubiracyaha.
Abayisilamu 62 bo mu Rwanda berekeje i Maka mu mutambagiro mutagatifu wa Hidja wa 2026, aba bayisilamu bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko hakenewe imikoranire myiza hagati y’ibihugu bya Afurika, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zo kwivanga kw’amahanga.