Amakuru

Ku wa 6 Mata 1994 ni itariki yatangiriyeho ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho uyu mugambi wari umaze imyaka myinshi utegurwa kuva kuri butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashyiraga imbere politiki y’ivangura.
Abapadiri babiri bo muri Diyosezi ya Byumba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Karere ka Gatsibo kubera gusomera misa ahatemewe.
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abanyarwanda gukosora imvugo ikoreshwa ku bakora uburaya, anenga ababitirira izina ry’“indangamirwa”, avuga ko rinyuranye n’igisobanuro nyacyo cy’iri jambo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko mu 2028 ari bwo Abanyarwanda bazatangira gutekesha gaz methane icukurwa mu kiyaga cya Kivu. 
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasabye Abanyarwanda gufasha leta y’u Rwanda mu kubahiriza ingamba zo kugabanya ingano y’ibyo bakoresha cyane cyane ibitumizwa hanze mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziri guterwa n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
U Rwanda rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo riri kubera muri Pakistan, aho rwamurikiye abaryitabiriye umwihariko w’ubukerarugendo bwarwo n’ibyiza nyaburanga birutatse rubashishikariza kuza kurusura.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya, Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we, Uwase Nice,  bamaze imyaka myinshi bakundana amusaba kumubera umugore.
Abashoramari biganjemo abakoresha ikoranabuhaga mu buzima bwabo bwa buri munsi bagaragaje ko ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga bugiye kuba isoko nshya y’ubukungu mu Rwanda.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo rusange mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, bikaba biteganyijwe gutangira kubahirizwa ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026.