Amakuru

Mu karere ka Bugesera , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, abayobozi n'abaturage, bo mu Murenge wa Ntarama, bazindukiye mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho bakoze umuhanda wari warangijwe n'isuri.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abaturage bomu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy (GHA) cyiswe ‘Ikivi Rwanda Festival’ kigaruka ku mateka n’umuco Nyarwanda.
Kaminuza y’u Rwanda yatoranyijwe kuzafasha mu kubaka ubushobozi Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba  gakeneye kugira ngo kihaze mu bijyanye no gukora imiti n'inkingo.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje  ko iteganya kuvugurura imiburanishirizwe y'imanza z'abana hagamijwe ko babona ubutabera buboneye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, u Rwanda rwakiriye itsinda ry'Abanyarwanda 208 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifuje gutaha ku bushake . Muri abo biganjemo abagore n'abana .
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryashimiye u Rwanda ku kazi gakomeye rwakoze mu ku burenganzira bw’abana mu nzego z’ubutabera zarwo.
Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bukomeje gukora ibikorwa by'ubugome, aho kuri ubu ingabo za leta ,FARDC, iri kurasa abaturage n'amatungo.