Amakuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira irushanwa ry'Igikombe cya Afurika cya Handball, yerekana ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo, by’umwihariko umukino wa Handball mu gihugu no muri Afurika muri rusange
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Shema Arnould uzwi cyane nka DJ Toxxyk afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu muri bine akurikiranyweho
Minisitiri w'ububanyi n'Amhanga w'uburusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kiteguye kuba umuhuza impande zihanganye muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, Ku wa 20 Mutarama 2025, yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w'Ubufaranda mu Rwanda, Amb. Aurélie Royet-Gounin.
Habumuremyi Jean Baptiste wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, arashakishwa nyuma yo gukubita umugore we witwa Hagenimana Jeannette uri mu kigero cy'imyaka 30, bikamuviramo urupfu, maze agahita atoroka.
U Rwanda na Maroc bahuriye mu nama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye mu bya Gisirikare, igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigiye kongera guhurira mu biganiro bigamije gushimangira amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari