Amakuru

Polisi ya Uganda yatangaje ko Abanyarwanda babiri baguye mu mpanuka y'imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express ifite pulake RAT 597K , yavaga i Kampala yerekeza i Kigali.
Nyuma y'uko AFC/ M23 yigaruriye umujyi wa Uvira, igakurikizaho Makobola, ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi FARDC, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo,kuri yu wa mbere bamaze kwikura mu gace ka Mboko, gaherereye mu bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Uvira.
Umusesenguzi mu bya Politiki, Senateri Evode Uwizeyimana,  yavuze ko ifatwa rya Uvira bikozwe n'Ihuriro AFC/M23, byatewe n'uko ari Umujyi wari ingirakamaro cyane mu mikoranire mu bya gisirikare hagati y'u Burundi na DRC.
Banki Nkuru y’Igihugu yashyize ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 50 Frw, zizagurishwa mu gihe cy’imyaka 15.
Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda akaba na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko bihangayikishije ku kuba Akarere k'ibiyaga bigari gafite abakirisitu benshi ariko kagakomeza kugira intambara ,amakinbirane n'ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera .
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rutangiye Itorero ry’Urungano, ko ubumenyi bazahakura bwuzuzanya n’uburere bakura ku babyeyi n’abarimu, kuko ribabera umwanya wo kubona icyerekezo cyiza cyabafasha kwirinda ingeso mbi zose
Umunya-Tanzania, Diana Orembe, washinze akaba anayobora ikigo NovFeed, yegukanye igihembo nyamukuru cy'ibihumbi 300 by'amadorari, mu irushanwa rya 'Africa’s Business Heroes' (ABH), rishyigikira ishoramari ry’abakiri bato ku Mugabane wa Afurika