Amakuru

Umurundikazi Marie Goreth Nizigama yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Abagore (UN Women) mu Rwanda.
Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, ntibazahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi.
Imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 yazamutseho 5.2%, aho abatsinze bageze kuri 94,33%, ugereranyije na 89,1% bari batsinze mu mwaka wabanje wa 2024/2025.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko nubwo imanza za gatanya zikomeje kwiyongera ndetse akaba atari ikintu igihugu cyakwishimira ariko hari igihe biba ntayandi mahitamo asigaye ku bashakanye ku buryo ari cyo gisubizo cyonyine kiba gishoboka ku nyungu za buri umwe.
Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu biganiro byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Élysée Palace, bigamije kurebera hamwe uburyo umubano w’ibihugu byombi warushaho gutera imbere.
Mu gihe umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka uri kwagurwa, imihanda yunganira uyu muhanda iri gutunganywa kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rukomeze kugenda neza.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko umuntu ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye mu rukiko hanyuma agatanga ingwate ifite agaciro runaka bidahagije ngo afungurwe kuko hari izindi mpamvu zirebwaho.
Dr. Gahima Manasseh, usanzwe ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, yatorewe kuyobora Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda.
Brig Gen Mokwena yabashimiye ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2026, ubwo yasuraga Ibitaro by' Ingabo z'u Rwanda Level II biherereye i Bria, aho yahuye n’abaganga ndetse akareba imikorere, ubushobozi n’imirimo ikorerwa muri ibi bitaro.
Umusizi Murekatete wamenyekanye mu bisigo birimo ‘Icyanditswe’, ‘Arubatse’, ‘Kanama k’Imyaka’ n’ibindi,  yashyize hanze icyo yise “NIBAGWIRE” kigaruka ku rugendo rwo kurambagizanya yageneye abari mu rukundo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka