Amakuru

Hakomeje gusakazwa amashusho y’umuhanzikazi Bwiza Emerance n’umusore bivugwa ko bahoze bakundana, nyuma y’uko uyu muhanzikazi asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, ibintu byatumye havugwa byinshi ku mubano we wa kera n’uyu musore.
Pastor Jotham Ndanyuzwe n’umugore we ineza  Benisse  bibarutse umwana w’umuhungu w’imfura, bamwita Jireh Ndanyuzwe, nyuma y’imyaka irenga itanu bategereje uyu mugisha, bavuga ko ari igisubizo cy’amasengesho yabo.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko 89,7% by’abaturage bamaze kugezwaho amazi meza, mu gihe ibikorwa byo kwagura imiyoboro iyageza ku baturage no kongera ubushobozi bwo kuyatunganya bikomeje.
Abaturage 151 bo mu tugari tubiri two mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bamaze imyaka irenga ine bategereje ingurane y’imyaka yabo yangijwe n’ibikorwa byo kugeza amashanyarazi mu bice batuyemo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Canoth Manishimwe, yatangaje ko ingo zingana na 88,3% mu Rwanda zimaze kugezwaho amashanyarazi, mu gihe Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
U Rwanda rwitabiriye inama mpuzamahanga ya World Potato Congress 2026, ihuriza hamwe abashakashatsi, abahinzi, inzobere mu buhinzi n’abashoramari bagamije gushaka ibisubizo byafasha kongera umusaruro w’ibirayi no guteza imbere uruhererekane rwabyo ku Isi.
Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gusenya burundu inyubako y’amagorofa atatu yari kubakwa ahazwi nka Norvege, mu Murenge wa Nyabugogo, Akarere ka Nyarugenge, nyuma y’uko igaragaye ku mbuga nkoranyambaga itangiye gusenyuka itakozweho, bitewe n’amakosa yakozwe mu iyubakwa ryayo.
Umukinnyi wa Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yakoresheje ijambo rye ubwo yahabwaga igihembo cya Sócrates Award 2026, agaragaza inkuru ya Biringiro, umwana w’imyaka 14 wo mu Rwanda watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12, ariko akaza gufashwa kongera kubona binyuze mu buvuzi yahawe na Big Shoe.
Madamu Jeannette Kagame n’Igikomangomakazi cyo mu Bwami bwa Maroc, Princess Lalla Asmaa, bafunguye ku mugaragaro ikigo cyihariye mu gusuzuma no kuvura indwara z’amatwi, giherereye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, mu Mujyi wa Kigali.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko akeka ko bamwe mu bagize umutwe wa Rwanda National Congress (RNC) wa Kayumba Nyamwasa bashobora kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Sgt Maj Robert Kabera, wahoze mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), wishwe aciwe umutwe muri Uganda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka