Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakiriye Umunya-Sénégal, Gen. Babacar Faye, wahoze mu Ngabo zari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugereko rushinzwe iperereza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwemeje ko Umunyarwanda Lt Col Cyprien Kayumba wahoze mu ngabo z’u Rwanda (EX-FAR) ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 azaburanishwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatamaje Patrick Muyaya, watangaje ko yanga Abatutsi agashaka kubigorora nyuma.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yavuze ko u Bwongereza ari cyo gihugu rukumbi cyo mu Burengerazuba bw’Isi gicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagikomeje kubaho batagezwa imbere y’ubutabera
Mu mujyi rwagati w'akarere ka Nyanza mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana , habereye impanuka 'Ambulance' y'ibitaro bya Nyanza yagonganye na moto maze umugenzi wari utwawe n'iriya moto ahita apfa.
Mu nyandiko ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, agaragaza ko kuri iyi tariki Abafaransa batangije mu Rwanda icyo bise “Operation Amaryllis”, yari igamije gucyura Ingabo n’abaturage b’Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda aho basize Interahamwe n’ingabo za leta ziri kwica Abatutsi urw’agashinyaguro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe mu mahanga winjirije u Rwanda asaga miliyari 13.8Frw.
Kuri uyu wa Gatatu mu murwa mukuru w'igihugu cya Tchad ariwo N’Djamena, u Rwanda na Tchad byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo ihuriweho y’ubufatanye, igamije kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yazamuye abapolisi mu ntera, aho harimo n'abofisiye bo ku rwego rukuru.Aha harimo abari ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP), n’abavuye ku ipeti rya Chief Superintendent of Police(CSP) bazamuwe ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police(ACP).