Amakuru

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhanga ibishya n’ikoranabuhanga rigezweho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Esther Kunda, yatangaje ko Ikinyarwanda kiri ku mwanya wa kane ku Isi mu ndimi zifite amakuru y’amajwi n’inyandiko ashobora gukoreshwa mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.
Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, asimbuye Alexis Kamuhire wari muri izo nshingano kuva mu 2021, mu gihe Kubwimana Gratien yagizwe Umugenzuzi Mukuru wungirije asimbuye Habimana Patrick.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imiterere y’inyubako ya Goico Plaza iherereye mu Karere ka Musanze ari yo yatumye hatifashishwa indege mu kuzimya inkongi y’umuriro yayibasiye ku wa 10 Ukwakira 2026.
Umuhanzi Manzi Kalisi Daddy, uzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kumufasha gukemura ikibazo cy’umuntu ukora akazi ko kuvanga imiziki (DJ) mu Rwanda ushinja gukoresha ibihangano bye mu kwamamaza igitaramo atabimuhereye uburenganzira.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida batandatu bazahatanira kujya mu myanya itanu y’ubuyobozi bwaryo.
Umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy yumvikanye n’umushoramari Ndayisenga Matherne mu buhuza, basabana imbabazi, urubanza rwari mu bujurire rushyirwaho akadomo.
Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yashyikirije Perezida wa Israel, Isaac Herzog, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko politiki y’ubutabera nsanasano, irimo uburyo bwo gukemura ibibazo hifashishijwe ubwumvikane no kwemera icyaha, iri mu byafashije kugabanya ubucucike mu magororero mu myaka 15 ishize, aho bwavuye kuri 144,5% bukagera kuri 97,5%.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zegukanye ibihembo mu marushanwa y’umupira w’amaguru, volleyball no gusiganwa ku maguru, yabaye ku wa 24 Ukwakira 2026 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka