Amakuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Léopards, nyuma yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 04 Ukuboza 2025 ridakwiye kuguma mu magambo, rigomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika bigamije kugarura umutekano urambye mu Karere
U Rwanda rwafunguye icyicaro cya Ambasade yaryo ya mbere muri Algeria, intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi no gushyigikira gahunda ya 2063 y’Umuryango wa Afurika
Inteko Ishinga Ametegeko umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza bitarenze amezi atandatu uburyo buhamye bwo gufata amazi y’imvura yangiza ibikorwaremezo n’imitungo y’abaturage.
Umunyamakuru ukorera kuri Youtube, Niyigaba Clement uzwi cyane nka DC Clement yatawe muri yombi akurikiranyweho kwangiza ikintu cy'undi no kurwanya ububasha bw'amategeko
Banki ya BPR Plc, ibinyujije muri gahunda yayo ya #BPRIkamba, yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Volkswagen Rwanda agamije gushyigikira abagore batwara imodoka mu rugendo rwo kwigira no kwiyubakira ubushobozi bwo gutunga imodoka zabo bwite
Mu ruzinduko yagiriye muri Central African Republic, umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Amb. Christophe Bazivamo yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka Mouvement Cœurs Unis (MCU), Nyakubahwa Matthieu Simplice Sarandji.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ari we wari ku isonga ry’abateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Al Hilal SC yatsinze Amagaju FC ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere idatewe icyugazi n'indi kipe iyo ariyo yose.