Amakuru

Minisitiri w’Intebe , Dr. Nsengiyumva yageze Arusha, muri Tanzania, aho azahagararira Perezida Kagame mu Nama ya 25 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, izaba ku wa 7 Werurwe 2026.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi kubera ko imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo n’uwa FDLR , mu bihe bitandukanye yagerageje guhungabanya umutekano warwo.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gukemura Amakimbirane (ICG), watangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igomba guhagarika ibikorwa by’imvugo z’urwango n’ibyibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ibwirwa ko intambara itatanga igisubizo.
Mu gitabo “Economics at the Cross” cyangwa se ‘Ubutunzi ku musaraba’ harimo ibisobanuro bigaragaza itandukaniro rikomeye hagati ya sisiteme y’Ubukungu bw’Isi na sisiteme y’Ubukungu bw’Ubwami bw’Imana.
Hagiye gushira icyumweru, ibihugu bya Amerika,Iran na Israel byinjiye mu ntambara, Abanyarwanda batuye mu Burasirazuba bwo hagati bo bavuga ko batekanye.
Abayobozi batatu bari basanzwe bayobora koperative ‘Umoja ni nguvu',  icunga umutekano, barafunze, bakekwaho kunyereza umutungo wa koperative.
Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), DCG Rose Muhisoni, yasabye abafunguwe by'agateganyo kuzitwara neza no kwitwararika mu buzima bagiyemo hanze, birinda ikintu cyose cyatuma bongera kugongana n’amategeko
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zimerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda