Amakuru

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ryemeje urupfu rwa Lt.Col Willy Ngoma uherutse kwicwa n’ingabo za leta ya Congo, mu gitero cyagabwe mu gace ka Rubaya.
Mu karere ka Bugesera , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, abayobozi n'abaturage, bo mu Murenge wa Ntarama, bazindukiye mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho bakoze umuhanda wari warangijwe n'isuri.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abaturage bomu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy (GHA) cyiswe ‘Ikivi Rwanda Festival’ kigaruka ku mateka n’umuco Nyarwanda.
Kaminuza y’u Rwanda yatoranyijwe kuzafasha mu kubaka ubushobozi Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba  gakeneye kugira ngo kihaze mu bijyanye no gukora imiti n'inkingo.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje  ko iteganya kuvugurura imiburanishirizwe y'imanza z'abana hagamijwe ko babona ubutabera buboneye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, u Rwanda rwakiriye itsinda ry'Abanyarwanda 208 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifuje gutaha ku bushake . Muri abo biganjemo abagore n'abana .