APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro cya 2026, itsinze Rayon Sports FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026.
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert ni we mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wa Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare (FERWACY), mu matora ategerejwe kuzaba ku wa 31 Gicurasi 2026.
RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya BAL yatsinze FUS de Rabat yo muri Maroc, amanota 95-72 mu mukino ubanza wa 1/4 wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026.
U Rwanda rwisanze mu Itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Rayon Sports na APR FC zombi zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro cya 2026 zikunze guhuriraho, ibyo abakunzi b’aya makipe y’abacyeba bifuzaga ku bwinshi.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igisigaje imikino itatu nyuma yo gushyira ikinyuranyo cy’amanota 14 hagati yayo na APR FC iyigwa mu ntege.
Imanizabayo Emeline yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu mikino Ngororamubiri, African Athletics Championships.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga