Imyidagaduro

Itorero Inganzo Ngari ryaraye risusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cy'umunsi mukuru w'Umuganuro, aho hizihizwaga urugendo n'intambwe u Rwanda rwateye kuva ku gihe cy’ubukoloni kugeza uyu munsi ku gihugu cy'ubumwe n’amajyambere
Abantu b'ingeri zitandukanye baraye baryohewe n'igitaramo kidasanzwe cyo kumurika imideli cyiswe “Threads of Africa Fashion Show”, cyari kigamije kugaragaza ubwiza bw’umuco n’imideli y’Afurika, mu rwego rwo gukomeza kwishimira iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali kuva ku wa 27 Nyakanga
Umuraperi ukomoka muri Amerika, Lecrae Devaughn Moore uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali, mu rugendo rwo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Reconstruction’, izasohoka tariki ya 22 Kanama 2025