Imyidagaduro

Umunyarwenya ubifatanya n’itangazamakuru, Rusine Patrick yifurije isabukuru nziza umugore we Uwase Nizra amwibutsa ko amushima ku bwo kumuha urukundo n’umuryango
Umuhanzikazi Butera Knowless, yagiranye ikiganiro n’abakunzi be bamubaza ibibazo bitandukanye ku rugendo rwe mu muziki ndetse n’ubuzima bwe muri rusange.
Korali Ambassadors of Christ yakoreye umurimo w’ivugabutumwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, maze benshi mu bari kuhagororerwa bakira agakiza.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026 nibwo Kivumbi King afatanyije na Juno Kizigenza ndetse na Bob pro utuganya indirimbo bashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo yabo nshya bahuriyemo bise “Kirigute”
Umuririmbyi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, Element Eleeeh yamaze kugera i Kampala muri Uganda aho arasusurutsa abitabira igitaramo cy'urwenya cya Comedy Store gitegurwa na Alex Muhangi
Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bakomeye mu muziki Nyarwanda no mu Karere ka Afurika y'i Burasirasuba, yishimiye cyane guhura na mugenzi we wo muri Tanzania, Alikiba aho aba bombi bitegura gushyira hanze indirimbo bakoranye
Ministiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje ko imyambarire y’umuraperikazi, Doja Cat waraye ataramiye i Kigali ntacyo itwaye mu buhanzi gusa ahishura ko uzabikora atari ku rubyiniro azaba akosheje.
Nta kabuza u Rwanda rumaze kwandika amateka mu ruhando rw'imyidagaduro muri Afurika, ibi byongeye gusinywa n'igitaramo cy'umuriro umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat yakoreye mu mujyi wa Kigali
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Move Africa , cyatumiwemo umuhanzikazi Doja Cat ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba numwe mu bakomeye ku rwego Mpuzamahanga yamaze gushira ku isoko.