Inkuru Nshya

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abakozi bakorera muri za minisiteri n’ibigo bikorera mu nyubako y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, akaba n’umuyobozi w’inama y’abaminisitiri y’Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’ibiyaga bigari (Regional Centre on Small Arms-RECSA), yayoboye umuhango wo gufungura inama ya 17 y’akanama ngishwanama (TAC) yabereye i Kigali mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside kiri ku nyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Bamwe mu batuye umurenge wa Gahunga bo mu karere ka Burera baravuga ko batewe impungenge n’imikorere y’irondo ry’umwuga barishinja kunanirwa guhangana n’ubujura bw’amatungo  bukomeje kubugariza aho n’abagize irondo ubwabo bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yageze ku mukino wa nyuma wa Basketball Africa League (BAL) 2026 nyuma yo gutsinda Al Ahly Ly yo muri Libya amanota 94-88 mu mukino wa ½
Kuri uyu wa Kane,abakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga n'ubutwererane bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri  Santarafurika (MINUSCA), barimo Ibitaro bya Rwanda Level 2+ na RWABG VIII, kuri uyu munsi bahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abagororwa 68  mu igororero rya Bria, mu Ntara ya Haute-Kotto.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, NIDA, cyatangaje ko ibikorwa byo gufotora no kwemeza imyirondoro ku bazahabwa indangamuntu koranabuhanga, bigeze kuri 38% mu gihugu hose. 
Kuribwa mu gihe cy’imihango ni ikibazo gihuriweho n’abagore n’abakobwa batari bake aho ubushakashatsi bwerekana ko 80% byabo baribwa muri ibyo bihe.