Inkuru Nshya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki ya 11-20 Ugushyingo 2025, hateganyijwe imvura nyinshi mu gihugu hose, iri hejuru y'iyari isanzwe
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda (Commission Épiscopale Justice et Paix Rwanda),ibinyujije mu mushinga wayo “Amani Kwetu”, kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2025 , yatangije ibiganiro by’iminsi ibiri, bigamije kwimakaza amahoro n’ubwumvikane mu baturage bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa bwageze ku gaciro ka miliyoni z'amadorari 605 ya Amerika mu mezi icyenda y'umwaka wa 2025, bigaragaza izamuka rya 22.1% ugereranyije n'umwaka ushize wa 2024
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro by'ibicuruzwa ku masoko mu mujyi cyazamutse ku kigero cya 7.1%, mu kwezi k'Ukwakira 2025, ugereranyije n'Ukwakira 2024
Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yageze i Islamabad muri Pakistan, aho yitabiriye inama y’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko, iteganyijwe hagati ya tariki 11-12 Ugushyingo 2025.  
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko ubumenyi ku ikoranabuhanga, bwakifashishwa mu kubaka ubunyamwuga bw’igisirikare
Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Emery Bayisenge, yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17), kwitwara neza mu marushanwa ya CECAFA bagiye kujyamo, abibutsa ko amarushanwa nk'aya abashyira ku itara
Minisiteri  w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko mu bushakashatsi bakoze ku gipimo cy’Ubumwe , bugaragaza ko 95% Bemera ko abafunzwe bazira icyaha cya jenoside yakorewe Abatusi bakarangiza ibihano bisanga mu muryango nyarwanda nta kubishisha.
Kwizera Emelyne uzwi cyane nka "Emelyne Ishanga" yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira yesu nk'umwami n'umukiza
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 kigeze kuri 95.3%.