Inkuru Nshya

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ngarukamwaka ya ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye i Brazzavilles.
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye, yavuze ko amakimbirane hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, akwiye gukemurwa mu buryo bwihuse, buboneye kandi butanga icyizere ku mpande zose, cyane cyane binyuze mu nzira y’ubuhuza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Nyange-Muhanga igeze kuri 91.5% ushyirwa mu bikorwa.
Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw’indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ariyo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n’umutekano kuko nko mu byuma bisaka arizo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko bitewe n’ingamba zashyizweho zijyanye no gukumira icyorezo cya Ebola, ibikorwa byose mu Gihugu bikomeje nk’uko bisanzwe, harimo iby’ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi ndetse n’ingendo hirya no hino
Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire kuri ubu yabaye Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hagomba kugira agace k’umuzenguruko wa kilometero 20 gakurwamo abasirikare ba RPA mu nkengero z’Ikibuga cy’indege kugira ngo hajye abasirikare ba Loni.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yashimye uruhare rw'abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, rukomeje kuba inkingi y’amahoro n’ituze by’u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), batanze serivise z'ubuvuzi ku baturage bo muri iki gihugu.