Inkuru Nshya

Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu hatandukanye bazirikana ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda n’amasomo bavomamo mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Kayonza mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026, abashimira ubutwari bagize bwo kwisanira umuhanda uhuza Umurenge wa Gahini na Mwiri yo muri aka karere.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla FC, 0-0 mu mukino w'umunsi wa 18 muri Shampiyona y'u Rwanda
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prudence Sebahizi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe ishoramari muri Leta ya Pakistan, Qaiser Ahmed Sheikh, bigamije kuzamura ubukungu no guteza imbere urwego rw'abikorera bo mu bihugu byombi
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w'Inama y'Abaminisitiri ya Togo akaba n’Umuhuza wungirije w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 12 mu makipe 16 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya Handball.
Abagore bo mu karere ka Burera , mu Murenge wa Nemba mu kagari ka Kivumu,Umudugudu wa Songorero,, bavuga ko bahangayikishijwe n'amande bacibwa angana na ibihumbi 10 Frw, by'uko umubyeyi yabyariye mu nzira.