Inkuru Nshya

Rutahizamu ukinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Joy-Lance Mickels yafashije ikipe ye ya Sabah FK kugera muri UEFA Champions League, bimugira umukinnyi wa mbere w'umunyarwanda ugiye gukina iri rushanwa rikomeye ku mugabane w'u Burayi,
Kuri uyu wa Kabiri Itorero Imbuto Zitoshye, icyiciro cya gatatu, ryaberaga mu kigo cy'ubutore cya Nkumba ryasojwe ku mugaragaro ,abaryitabiriye basabwa guharanira impinduka nziza ziherekejwe n'indangagaciro aho bari hose.
Ikipe ya Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women's Champions League yasezerewe itarenze amatsinda nyuma yo kunganya na Yei Joint Stars WFC yo muri Sudani y'Epfo igitego 1-1, mu gihe yasabwaga gutsinda.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakubye kabiri ibihembo by'igikombe Kiruta ibindi, Super Cup, ikipe ya mbere ikaba izahabwa miliyoni 40 Frw aho kuba miliyoni 20 Frw naho ikipe ya kabiri ikazahabwa miliyoni 20 Frw aho kuba 10 Frw.
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (AfDB) Dr. Sidi Ould Tah ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi Banki  n’ingamba zo kwihutisha ishoramari n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika.
Perezida Paul Kagame yavuze ko rimwe mu masomo y’ingenzi yakuye mu buzima ari uko umuntu agomba kugira intego y’ubuzima bwe, agafata amahitamo ashobora kugira ingaruka ku bandi, kandi akayarwanirira nubwo yaba ahura n’ibigeragezo bimukoma mu nkokora.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa volleyball mu bagore yatangiye neza imikino y’igikombe cy’Afurika itsinda Algeria amaseti 3-0.
Mu ihuriro rya Africa Mindset Reset Forum Thabo Mbeki yashimiye perezida Paul Kagame. Avugako perezida Paul Kagame yagize uruhari rukomeye mu guteza imbere ishuri rya Africa school Governance.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite ibikenewe hafi ya byose kugira ngo itere imbere, ariko ko hakenewe impinduka zikomeye mu mitekerereze, imyitwarire n’uburyo abayituye bakora, kugira ngo umugabane ugere ku ntego wihaye.
Umunyamakuru Ishimwe Adelaide wamamaye mu mikino ku izina rya Ida, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi mu gihe yitegura kurushinga na Hitimana Jean Claude nawe usanzwe ari umunyamakuru uzwi ku izina rya Hit.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka