Inkuru Nshya

Abaturage barenga ibihumbi 500 bo mu mirenge umunani y’Uturere twa Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye gutangira kubona amazi meza binyuze ku muyoboro mushya.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bikomeye muri Afurika birimo Ikigo cy’Igihugu cya Bénin gishinzwe guteza imbere Ishoramari n’ibyoherezwa mu Mahanga, APIEX, Elsewedy Group, Sunrise Resorts & Cruises, Busara Advisors Inc. ndetse n’Ikigo Cleo Capital Group and Lux Collective.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abasoje amasomo muri Politekiniki y’u Rwanda, gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bayivanyemo, mu kuzana impinduka zifatika muri sosiyete, bahanga udushya n’imirimo ibafitiye inyungu n’Igihugu muri rusange.
Perezida Kagame yasabye abayobozi b'ibihugu bya Afurika ndetse n'abayobozi b'Ibigo bikomeye kuri uyu mugabane kwiha agaciro, kwihagararaho no kumenya guhakana mu gihe ibihugu bikomeye bishatse kubagiraho ijambo
Umunyamakurukazi Glory Iribagiza, yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Kagame, amugezaho akarengane yahuye nako kubera imikorere y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) binyuze muri Isange One Stop Center ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko izi nzego zitamuhaye ubutabera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsinda yakorewe. 
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 14 Gicurasi 1994, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ari na ko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zarwaniraga guhagarika Jenoside yakorwaga Abatutsi.
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, Jean Guy Afrika yavuze ko urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda rwubakiye ku gutekereza kure no kureba amahirwe y’ishoramari arenze ingano y'Igihugu ndetse n’aho giherereye
Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe cyigeze ngo Afurika ikanguke ihangane n’igitutu ishyirwaho n’ibihugu bikomeye ku Isi kuko ntayandi mahitamo uyu mugabane ufite uretse kubaka ubukungu bwawo bwite ndetse avuga ko ubwo bushobozi buhari.
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage bakomeje gukumira abakora ibikorwa bitemewe bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo n'ubujura bwa Moto.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 4 kugera ku wa 8 Gicurasi 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 14,1 Frw, avuye muri toni 9.352 toni.