Uyu mukino wa gicuti wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2026 muri Petit Stade i Remera warangiye ikipe y'u Rwanda itsinze BVG yo mu Buholandi amanota 74-38.
Ba Ofisiye 26 bo mu nzego Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere, igenamigambi no gufata ibyemezo. z'u Rwanda bitabiriye amahugurwa ku micungire y'urwego rw'ingabo
Umutoza mushya wa Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, Banamwana Camarade yatangaje ko mu gihe yahabwa abakinnyi bashya nk'uko abyifuza azagarura igitinyiro cya Sitade y'Akarere ka Nyagatare izwi nka Gologota aho amakipe akomeye yakundaga gutsikirira muri Shampiyona y'u Rwanda.
Ikipe ya APR BBC yasinyishije umukinnyi w'umunya-Senegal Maouhamadou Diagne ukina yugarira (Pivot) uheruka kugaragara muri Basketball Africa League 2026, BAL 2026, ari mu ikipe ya FUS Rabat nyuma yuko yari yanayifashije gutwara igikombe cya Shampiyona ya Maroc umwaka ushize.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nzansimana Sabin, yagaragaje ko kwihutisha no gusangizanya amakuru y’ubuzima hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi ku buzima bw’abaturage batuye uyu mugabane, agaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI ari kimwe mubizakemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego.
Mu rwego rwo koroshya no kunoza uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, abakoresha konti za banki n'iz'ibigo bitanga serivisi z'imari bakoresha ikoranabuhanga bagiye gutangira gukoresha sisitemu ya eKash mu kohereza no kwakira amafaranga.