Inkuru Nshya

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball mu bagore yisanze mu yisanze rya kane (D) hamwe na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi mu gikombe cy'Afurika kigiye kubera Nairobi muri Kenya.
Sosiyete ya RwandAir yongeye ubushobozi mu ngendo mpuzamahanga nyuma yo kwakira indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, ikaba imwe mu ndege eshanu zo muri ubu bwoko iyi sosiyete iteganya kongera mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.
Intumwa ziturutse muri Minisiteri y’Ingabo za Mozambique, ziyobowe na Maj Gen Samuel Luluva, umuyobozi mukuru ushinzwe Serivisi z’imibereho myiza, zatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano usanzwe mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Ikipe ya Commercial Bank of Ethiopia (CBE) yatsinzwe na Kawempe Muslim Ladies igitego 1-0 naho Simba Queens itsindwa na Kenya Police Bullets WFC ibitego 2-1 muri CECAFA y’abagore yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yatangije ku mugaragaro Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya gatandatu, ryitabiriwe n’abanyeshuri bashya bo mu ishuri rikuru ryo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RICA), riherereye mu karere ka Bugesera.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR kiri mu by’ingenzi bituma u Rwanda rukomeza kugira uruhare mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko igihe cyose iki kibazo kitarakemuka, u Rwanda ruzakomeza kukibona nk’ikibangamiye umutekano warwo.
Perezida Paul Kagame yavuze ku kibazo  cyo gufunga inganda zenga inzoga zitujuje ubuziranenge avuga ko u Rwanda rutazigera rwihanganira ikintu icyari cyo cyose gishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga aho cyaba giturutse hose ashimangira ko n’abakibirimo bazakomeza gushakishwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,avuga ko gushyira imbere inyungu z’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge bidakwiye kuza imbere y' ubuzima bw’abanyarwanda, bityo n'ababigiramo uruhare bagomba kubibazwa.
Element EleéeH yagaragaje ibyishimo nyuma yo kurangiza ifata ry’amajwi y’indirimbo ye yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ne-Yo izaba iri ku muzingo w’indirimbo (Album) we wa mbere yenda gusohora

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka