Inkuru Nshya

Abanyarwanda 406 bari bamaze imyaka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bageze mu Rwanda nyuma yo gufata icyemezo cyo gutaha, bavuga ko bari barabujijwe gutahuka n’amakuru y’ibinyoma babwirwaga ko mu Rwanda nta mutekano uhari ndetse ko uhageze wese yicwa.
Mu gihe abakorera imirimo y'ubukorikori mu gakiriro ka Sovu mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye basaba ko kakongerwa kuko badakwirwamo,ubuyobozi bw'akarere buravuga ko hateganywa kubakwa utundi dukiriro two kunganira aka kamwe basanganywe kuko kabaye gato.
Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa icyiciro cya mbere cy’umushinga mugari wa Muvumba Multipurpose Development Project, ugamije gukoresha amazi y’urugomero rwa Muvumba mu kuhira imyaka, gutanga amazi meza no kubyazamo amashanyarazi
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko kuba amatike y’indege muri Afurika ahenda cyane ahanini biterwa n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, imisoro n’amahoro y’ibibuga by’indege ndetse n’izindi nzitizi zituma ibiciro  by’indengo zo mu kirere bihenda.
Perezida w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports iteganya gukoresha agera kuri miliyari 1 na miliyoni 800 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2026/2027.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko u Rwanda rwakiye inguzanyo izifashishwa mu bikorwa by’iterambere iri mu bice bibiri ifite agaciro ka miliyoni 82 z’Amayero asaga miliyari 140 Frw na miliyari 15 z’Ama-Yen y’u Buyapani arenga miliyari 138 Frw.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball y’abagore yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gikombe cy’Afurika, CAVB Women’s Nations Volleyball Championship 2026.
Umuhanzi Bruce Melodie ari mu bahanzi batanu (5) bahataniye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka wo muri Afurika y’Iburasirazuba (Best East African Artist) mu bihembo bya Headies bitangwa n’ikinyamakuru Hip Hop World Magazine cyo muri Nigeria kuva muri 2006.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Dolly Patron witabye Imana.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde rwa nyuma  rw’abantu 54 bazahatanira umwanya umwe wo kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.