Kuri iyi tariki, mu Mujyi wa Kigali hishwe abatutsi benshi bari bihishe muri CHUK ndetse n’abandi bari baharwariye. Nyuma yo kubica, abarwayi batari mu bahigwaga bajyanwa i Kabgayi na ho CHUK isigara ari ibitaro by’inkomere z’abasirikare ba FAR.
RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda yo guhatanira Igikombe cy’Irushanwa rya Basketball Africa League [BAL 2026] yageze muri 1/2 isezereye FUS de Rabat yo muri Maroc, ku giteranyo cy'amanota 193-171 mu mikino yombi ya 1/4.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije n’abanyarwanda bafana Arsenal yo mu Bwongereza, mu birori byo kwishimira igikombe cya shampiyona yegukanye.
Kuri iyi tariki i Kabgayi mu Majyepfo Interahamwe zishe Abatutsi zibakuye aho bari bahungiye muri Kiliziya zijya kubicira kuri Nyabarongo abandi batabwamo ari bazima.
Abasirikare barindwi bayoboye Ingabo z’u Rwanda mu bihe bitandukanye kuva mu 1994, bafite amateka akomeye haba mu rugamba rwo kubohora igihugu, kubaka RDF no gushimangira umutekano imbere mu gihugu no mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Shema Arnaud de Bosscher wamamaye mu kuvanga umuziki nka DJ Toxxyk, yasubiye mu igororero rya Nyarugegenge riherereye i Mageragere , nyuma y'iminsi mike arisohotsemo.
Perezida Paul Kagame yashimiye kaminuza ya Oklahoma Christian University ku ruhare yagize mu iterambere ry’igihugu agaragaza ko yizeye ko ubufatanye hagati y’iyi kaminuza n’u Rwanda bizameza no mu bihe biri imbere.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga