Inkuru Nshya

Itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda (RDF) bari mu Mujyi wa Montego Bay, mu Karere ka St James.muri Jamaica, aho bari gufasha abaturage kubasanira inzu zasenywe n'ibiza by'umuyaga, ryashimiwe uwo musanzu ntagereranywa .
Police FC yegukanye Igikombe cy'Intwari cya 2026, itsinze APR FC kuri penaliti 7-6, nyuma y'uko umukino urangiye a makipe yombi aguye miswi, anganya igitego 1-1.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko adasobanukirwa neza impamvu ituma umubare w’abashakanye batandukana ukomeza kwiyongera mu rubyiruko
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu hatandukanye bazirikana ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda n’amasomo bavomamo mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Kayonza mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026, abashimira ubutwari bagize bwo kwisanira umuhanda uhuza Umurenge wa Gahini na Mwiri yo muri aka karere.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla FC, 0-0 mu mukino w'umunsi wa 18 muri Shampiyona y'u Rwanda
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prudence Sebahizi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe ishoramari muri Leta ya Pakistan, Qaiser Ahmed Sheikh, bigamije kuzamura ubukungu no guteza imbere urwego rw'abikorera bo mu bihugu byombi