Inkuru Nshya

Urwego rutegura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Mupira w'Amaguru mu bagabo, Rwanda Premier League, rwashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2026/2027, uzatangira muri Nzeri 2026, ugasozwa muri Gicurasi 2027.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasabye uruhare rwa buri wese mu kubaka no gushyigikira umuryango ushoboye kandi utekanye,  mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.
Perezida wa Tanzania Dr. Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda aho azitabira Inama Nyafurika yiga ku gukoresha ikoranabuhanga rya nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) NEISA 2026, izabera i Kigali.
Tariki 15 Gicurasi 1994, Papa Yohani Pawulo II wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yasabye Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora ugatabara u Rwanda.
Abaturage barenga ibihumbi 500 bo mu mirenge umunani y’Uturere twa Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye gutangira kubona amazi meza binyuze ku muyoboro mushya.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bikomeye muri Afurika birimo Ikigo cy’Igihugu cya Bénin gishinzwe guteza imbere Ishoramari n’ibyoherezwa mu Mahanga, APIEX, Elsewedy Group, Sunrise Resorts & Cruises, Busara Advisors Inc. ndetse n’Ikigo Cleo Capital Group and Lux Collective.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abasoje amasomo muri Politekiniki y’u Rwanda, gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bayivanyemo, mu kuzana impinduka zifatika muri sosiyete, bahanga udushya n’imirimo ibafitiye inyungu n’Igihugu muri rusange.
Perezida Kagame yasabye abayobozi b'ibihugu bya Afurika ndetse n'abayobozi b'Ibigo bikomeye kuri uyu mugabane kwiha agaciro, kwihagararaho no kumenya guhakana mu gihe ibihugu bikomeye bishatse kubagiraho ijambo