Inkuru Nshya

Minisiteri ya Siporo y'u Rwanda yashyikirijwe igihembo cya “UCI Bike City Label Award” gishimira Umujyi wa Kigali uburyo wakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye i Kigali muri Nzeri 2025
Kuri uyu wa mbere hatangijwe myitozo ibaye ku nshuro ya 14 y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)  yiswe USHIRIKIANO IMARA 2026, iri kubera mu gihugu cya Kenya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwiteze inyungu mu Nama ya ‘Africa Forward Summit’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze muri Uganda aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Mata 2026 byiyongereyeho 13% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Mata 2025. Muri Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 9,2%.
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga ihuza abashoramari ndetse n'abayobozi b’ibigo bikomeye,
Mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwica mu mu bice bitandukanye by’igihugu, u Bufaransa bwari bwiteguye gukomeza gushyigikira ingabo z’u Rwanda (FAR), bwirengagije ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga na Leta ya Theodore Sindikubwabo, Guverinoma ye n’ingabo za Leta.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Niger ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iki cyumweru RDF na Polisi ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima hamwe na Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda (FHF),batangije gahunda yo kuvura indwara z’amaso no kubaga indwara y'ishaza ifata amaso ku bitaro bya Kinihira biherereye mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru.
Amakipe ya AS Muhanga, Rutsiro FC, Etincelles FC na AS Kigali ari mu rugamba rwo kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere, arahatana mu mukino w’umunsi wa 31 wa shampiyona y’u Rwanda.