Inkuru Nshya

Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru bigenzura RMC rwihanangirije ibinyamakuru birimo SK FM na ISIBO kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw, iva kuri miliyari 7,032,5 Frw ikagera kuri miliyari 6,952,1 Frw.
Umugabo wo mu karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we w'imyaka 28 n'umwana we w'imyaka itatu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko igihuza u Rwanda n’ihuriro rya AFC/M23 ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ukaba ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amb. w’u Rwanda muri Kenya, Erneste Rwamucyo, yashimye uruhare Kaminuza ya Mount Kenya yagize mu guteza imbere uburezi mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Mu Rwanda ubuhinzi bw'indabo bukomeje gutera imbere ndetse kuri ubu ziri mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga .
Abaturage baturiye pariki ndetse n'ibiyaga bibamo inyamanswa bishimira ingamba zashyizweho zo kubaka uruzitiro ku ma pariki no gucukura imisingi ku biyaga kuko byakemuye ikibazo cy'izi nyamanswa zajyaga kubonera imyaka
Nyuma y'umwaka urenga ikibuga cy'Indege cya Goma gifunze, kuri uyu wa Kane, Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryahaye uburenganzira indege y'Intumwa idasanzwe ya Monusco, Vivian van de Perre, ugiye gukurikirana ibikorwa by'ishyirwaho ry'agahenge
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali w’Umuringa  ku munsi wa nyuma w’arushanwa yo guhashya iterabwoba azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2026’.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka