Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yakuyeho urujijo ku makuru y'uko hari umunyeshuri watsinze ku rwego rw’Igihugu ntahamagarwe i Kigali ngo ahabwe ibihembo ku munsi wo gutangaza amanota y'ibizamini bya Leta.
Umuhanzi King James yerekeje mu Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 aho agiye gukorera igitaramo kibanziriza ibindi azakorera hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 nibwo umuhanzi Tom Close yashyize hanze indirimbo “Look at Me” nyuma y’umwaka yari amaze adasohora indirimbo.
Abayobozi n’abahagarariye ibigo by’abikorera barenga 200 bo mu Rwanda na Brésil bahuriye i São Paulo mu nama y’ubucuruzi, baganira ku buryo ibihugu byombi byarushaho kwagura umubano w’ubucuruzi n’ishoramari.
Ikipe ya REG W BBC yatinze The Hoops Rwanda amanota 69-63 mu mukino wa mbere mu ya nyuma ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs, wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026.
Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 94-87 mu mukino wa kabiri w’imikino ya nyuma ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026 muri BK Arena.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yahuguye abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ndetse n’uko bakwitwara mu gihe inkongi ibaye.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ku bijyanye no gukoresha akanyafu mu guhana abanyeshuri mu rwego rwo gukaza imyifatire myiza mu mashuri avuga ko ibuhano bibabaza umubiri bitazongera gukoreshwa mu guhana abana ahubwo hari ukundi umunyeshuri wakosheje akwiye gukeburwa hadakoreshejwe inkoni.