Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Kane,inteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye mu gihembwe kidasanzwe, yemeza amategeko abiri yemerera u Rwanda kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo agamije gutera inkunga ibikorwa n’imishinga y’iterambere mu rwego rwa gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo kuri bose kandi ku buryo burambye.
Lt. Col. (Rtd) Emilien Mpakaniye wahoze mu mutwe wa FDLR, avuga ko uyu mutwe ugikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera imizi umaze gushinga muri aka karere n’imikoranire ushinjwa kugirana n’inzego za Leta ya Congo.
Amazi yanduye akomeje kuba kimwe mu bibazo bibangamira ibishanga biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali, kuko ashobora kwangiza ibinyabuzima bibirimo no kugabanya ubushobozi bwabyo bwo kuyungurura amazi.
Muri buri karere mu mugi wa Kigali hagaragara ibibazo by’imyubakire aho inzu 1 muri 3 zahagaritswe kubakwa, mu karere ka Nyarugenge hubatswe inzu igeretse gatatu nyamara kubera kubakwa mu buryo butari kinyamwuga iyo nzu yatangiye gusenyuka itaruzura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yaburiye Etienne Gatanazi ukomeje guha urubuga abagize uruhare muri muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Charles Ndereyehe Ntahontuye wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa burundu
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko hatangiye ibikorwa byo kureba uko ibirwa byo mu kiyaga cya Kivu byahindurwa Pariki y’Igihugu bikinjiriza igihugu binyuze mu bukerarugendo.
Ikipe ya Musanze FC yo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko yasinyishije abakinnyi babiri Hertier Lulihoshi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uyisubiyemo n’umunya-Cameroon Bakari Francois Landry.
Myugariro w’umunyarwanda Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya nyuma y’imyaka 3 yari amaze ayikinira.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Al Ahly SC Wad Madani yo muri Sudani ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka