Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Al Ahly SC Wad Madani yo muri Sudani ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026.
Kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Gisagara habereye ubukangurambaga bwo konsa neza, mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi konsa abana neza no kubarinda ibibazo by’imirire mibi n’igwingira.
Gorilla FC yatsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe amakipe yombi akomeje imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2026-2027.
Umugabo wo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, arakekwaho kwica umugore we akoresheje icyuma nyuma na we akikomeretsa ku ijosi, mu gihe bari bamaze amezi umunani babana, aho abaturanyi bavuga ko babanaga mu makimbirabe.
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda bwa 2025, bwagaragaje ko umubare w’abana bavukana ibilo bike uri kwiyongera, aho wageze ku 8.8% mu 2025.
Ni ibisanzwe ko ibirori byinshi mu Rwanda byinganjemo ubukwe bikorwa mu gihe cy’Impeshyi (Icyi) kuko ari gihe kitarangwamo imvura ishobora kuba kidobya mu birori, ahubwo kikarangwamo izuba ryinshi.Impeshyi y’uyu mwaka wa 2026 yabaye umwanya wo gukora ubukwe ku bakora umwuga w’itangazamakuru ku buryo abagera ku 9 bose bakoze ubukwe mu gihe kitarenze amezi 3 harimo n’abashakanye hagati yabo.