Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Habimana Dominique yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Kamonyi,mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora igihugu rwakozwe na RPA, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda.
Abasesenguzi n’abatuye Umujyi wa kigali basanga gahunda ya Leta yo gushishikariza abantu kuyoboka bisi ari nziza ariko bagashimangira ko hakwiye gutekerezawa uburyo abantu bagenda neza by'umwihariko kugenda badahagaze, bakabona imbogamizi mu kuba hari abatuye aho zitanagera.