Inkuru Nshya

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe gukora ibyo yari yitezweho igwa miswi na Gicumbi FC itahabwaga amahirwe yongera gutuma abafana bajya mu bwigunge.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo rusange mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, bikaba biteganyijwe gutangira kubahirizwa ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026.
Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byazamutse ndetse n'iby'ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara bihita byiyongera hashingiwe kuri iryo zamuka rya lisansi na Mazutu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 03 Mata 2026 ni bwo habayeho ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku gitaramo ‘Easter Jubilee’ cya Ben na Chance.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 03 Mata 2026 ni bwo habayeho ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku gitaramo 'Easter Jubilee' cya Ben na Chance.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko ibiciro ku masoko y’u Rwanda byitezweho kuzamuka bitewe n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje igihe yigeze kumara iminsi myinshi atagaragara mu ruhame bitatewe n’uko ubuzima bwe butari bumeze neza nk’uko bamwe babivuze ahubwo ko byatewe n’uko yari yarafashe ikiruhuko ndetse akabona umwanya uhagije wo gusabana n’abuzukuru be.
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bitegura kwinjira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko cyateguye uburyo abazajya bahura n’ihungabana mu bihe cyo Kwibuka bazajya babona ubufasha mu buryo bwihuse.
Perezida Paul Kagame yavuze ko umutwe wa M23 utaturutse mu Rwanda ahubwo ari umutwe wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo w’Ihuriro rya AFC/M23 ndetse ukaba ukorana n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila akorana na wo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatamaje uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, wavuze ko ihuriro rya AFC/M23 ari ryo rigaba ibitero ku Banyamulenge batuye mu Minembwe no mu nkenegero zaho nyamara ibyo bayishinja ari ibikorwa by’ingabo za Leta (FARDC), zifatanyije  n’iz’u Bbarundi, FDLR na Wazalendo.