Inkuru Nshya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya bari mu bihe by’akababaro k’itabaruka rya Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka ushize.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe ,ku wa 15 Ukwakira 2025, yakiriye Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda,Aurélie Royet-Gounin , bagirana ibiganiro.
Mu karere ka Kamonyi, mu muhanda w'amabuye Kamonyi -Runda -Ruyenzi habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Howo , igonga abantu barenga 10.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF CSC) riri mu Karere ka Musanze,agaragaza ko Ubufatanye bw'Ingabo bwafasha Afurika kwigira no kwihesha agaciro.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davido, arateganya gutaramira abakunzi b’umuziki we i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025, mu gitaramo kizabera muri BK Arena.
Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Center: FIC), ku wa 14 Ukwakira 2025, rwashyize hanze urutonde rw’abanyarwanda 25 bafatiwe ibihano kubera gukora no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba imbere mu gihugu.
Urukiko rw’Ikirenga rwasabye abakora itangazamakuru kuzirikana ubunyamwuga mu gihe batara, bakanatangaza inkuru z’ubutabera, hagamijwe kongera icyizere cy’abaturage mu nkiko no kurinda itangazamakuru kugwa mu makosa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka