APR BBC yatsinze RSSB Tigers BBC amanota 96-85 naho REG BBC itsinda Patriots BBC amanota 67-65 mu mikino y’umunsi wa 3 (Game 3) ya 1/2 cy’imikino ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs 2026 naho APR W BBC na Kepler W BBC zinyara mu isunzu nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu Rwanda buri mwaka abantu barenga 500 barumwa n’imbwa, ibituma abantu bari hagati ya babiri na batatu bapfa buri mwaka bazize indwara y’ibisazi byazo.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abayobozi ba politiki n’abagisirikare b’umutwe wa FDLR bemeye gahunda yo kwamburwa intwaro, gusenywa no gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe, mu gihe yatangiye ibiganiro n’igihugu kizoherezwamo abatazemera koherezwa mu Rwanda.
Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu.
Ikipe ya Mathare United FC yo muri Kenya yahagurutse muri iki gihugu yerekeje i Kigali mu Rwanda aho igiye gukomereza imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino wa 2026-27.
Mu nkambi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Mbere hateraniye impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 bagenzi babo bishwe mu bihe bitandukanye bazira ubwoko bwabo.
Ikipe y'u Rwanda yo gusiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike) yitwaye neza mu iriganwa ryo muri Cameroon ryo gusiganwa mu misozi rya Grand Prix International VTT Chantal Biya, aho Ntakirutimana Martha yegukanye umudari wa zahabu, Iragena Charlotte yegukanye umudari wa feza naho Bukhari Banzi yegukana umudari w'umuringa.