Inkuru Nshya

Urukiko rwa Old Bailey mu Bwongereza rwemeje ko urubanza rwa Dr. Vincent Bajinya, ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzatangira ku wa 4 Ukwakira 2027
Abahanzi nyarwanda Christopher na Nel Ngabo bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo kizabera i Ottawa muri Canada, mu rwego rwa Rwanda Convention Canada 2026, ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda.
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Mbuye, Umudugudu wa Kigarama, abaturage basanze uwitwa  Ntabomvura Eric w’imyaka 25 ari munsi  y’umuhanda yapfuye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda byageze kuri 17,2% muri Nzeri 2026, bivuye kuri 15,7% byariho muri Kanama 2026.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yibukije abakobwa ko bafite ubushobozi buhambaye bwo gukora imirimo itandukanye, guhanga udushya no kubaka umuryango uhamye abasaba ko bakwiye kwigirira icyizere kandi bakirinda ababaca intege mu rugendo rwo kugera ku ntego zabo.
Ikipe ya Rambura WFC na Gakenke Ladies ni zo zizahurira mu mukino wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro, uzaba ku wa 15 Ukwakira 2026, ukazabera mu Karere ka Gakenke.
Mu gihe inyubako z’amacumbi agerekeranye zikomeje kuzamuka mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu, abakozi bahembwa imishahara iri mu cyiciro cyo hagati bavuga ko inyinshi muri zo zitaragera ku bushobozi bwabo, haba mu kuzigura cyangwa kuzifata ku bukode.
Umutoza w’Umwongereza, Mark Harrison, yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma y’igihe gito ayitoza kuko yari atararenza amezi atatu atoza iyi kipe yambara icyatsi n'umweru.
Minisitiri wa Siporo, NELLY MUKAZAYIRE, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudasuzugura amahirwe y’akazi rubonye, n’iyo kaba katari mu rwego rw’amashuri cyangwa ibyo rwifuza gukora mu gihe kizaza, ahubwo rukayakoresha nk’intambwe ibageza ku ntego zarwo.
Mu rukerera rwo kuri uyu   09 Ukwakira 2026, Polisi ikorera mu karere ka Burera yafashe abagabo bane bakekwaho gutumiza kanyanga mu gihugu gituranyi, inyujijwe mu nzira zitemewe

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka